Kwamamaza akazi kubuzamu

Water Access Rwanda inejejwe no gushyira hanze umwanya w’ umuzamu ukorana n’ itsinda ricukura borehole (Drilling team). Azaba ashinzwe kurinda ibikoresho byo kuri site yo gucukuriraho yifatanyije n’undi uzanwe akorera muri ako gace. Byumwihariko azajya akorana n'iryo tsinda ku manywa mumirimo y’ amaboko uko bikenewe.

Inshingano mu kazi

  1. Kugenzura aho hantu nijoro kugira ngo harebwe ibimenyetso by’ibikorwa bikemangwa.
  2. Kutanga raporo irambuye mu gihe habaye ikibazo cy'umutekano, harimo igihe, amatariki, n’ibisobanuro by’ibyo wabonye.
  3. Gutanga serivisi z’umutekano ku bibanza by’ubwubatsi mu masaha atari ay’akazi igihe cyose bikenewe.
  4. Gukora igenzura risanzwe ry’umutekano mu bice by’ingenzi bikikije aho bacukura.
  5. Gufasha mu bubiko bwa company no mu kigo cy’imirimo igihe utari gukorana n’ itsinda ricukura.

Ibisabwa ku mwanya w’akazi

  1. Azi gusoma no kwandika.
  2. Ubumenyi bw’akazi mu nganda cyangwa mu bwubatsi.
  3. Ubushake bwo kwiga ibintu bishya.
  4. Ubushobozi bwo kuvugana neza n’abandi bakozi n’abayobozi.
  5. Kugira ubushake bwo gukora ingendo no gukora ku bibanza by’akazi biri kure.
  6. Ubushobozi bwo gukorana n’abantu: Ubushobozi bwo kuvugana neza no kubaka umubano n’abandi bakozi n’abandi bafite aho bahurira n’akazi.
  7. Ubushobozi bwo guterura ibintu biremereye.

Umushahara

Umukozi ateganirijwe umushahara mbumbe uhwanye n’amafaranga, RWF 60,000 (Gross salary). Ayo umukozi atahana m’urugo ni RWF 53,252 (Net Salary) ku kwezi havuyemo imisoro n’umusanzu wa RSSB.