Water Access Rwanda ni sosiyete y’ubucuruzi ifite intego yo gushyiraho ibikorwa remezo by’amazi byizewe, bihendutse kandi byorohereza abantu muri Afurika hose. Turashaka abifuza gukorana natwe! Water Access Rwanda iramenyesha abantu bose bifuza gukora akazi k'Ubukarani mu bubiko bw’ibikoresho buherereye i Rwamagana mu Cyanya cyahariwe Inganda ko bakwihutira kohereza ama dosiye yabo asaba akazi.
Inshingano Nyamukuru z'Umukozi: Umukozi ushinzwe ububiko (Umukarani) azaba afite inshingano:
- Gufasha mu gupakurura no gupakira ibikoresho igihe cyose abisabwe (loading and offloading)
- Gukora isuku mu bubiko bw'ibikoresho buri imbere ndetse no hanze yabwo (cleaning the warehouse)
- Gukura ivumbi ahabitsweibikoresho no guhanagura ibikoresho buri munsi (removing dust)
- Gushyira ibikoresho mu mwanya wabyo/mu bubiko muburyo bivanguye nk'uko abisabwe kandi yabihuguriwe
- N'izindi nshingano zose zijyanye n’ibikenewe mu bubiko zose nk'uko abisabwa n'Abamuyoboye.
Usaba akazi agomba kuba yujuje ibi bikurikira (Qualifications):
- Kuba ashoboye gukora imirimo y’ingufu ijyanye n'inshingano zavuzwe haruguru
- Kuba ari Inyangamugayo
- Kuba yubahiriza amasaha y’akazi no gukorana neza n’abandi
- Kuba afite ubuzima buzira umuze
- Kuba azi neza gusoma no kwandika
- Kuba yarigeze akoraho ako kazi ku ubukarane mububiko (Warehouse) byaba ari akarusho
- Kuba yararangije amashuri yisumbuye ni akarusho
- Kuba atarigeze akatirwa n'Inkiko z'u Rwanda
- Kuba ari Umunyarwanda
Ibikenewe mu Gusaba Akazi (Documents Required):
- Ibaruwa isaba akazi yandikiwe Umuyobozi Mukuru wa Water Access Rwanda (Application Letter)
- Umwirondoro w’ uzuye w'usaba akazi (Curriculum Vitae)
- Kopi y’indangamuntu (Copy of National ID).
Umushahara
- Umushahara mbumbe ni RWF 120,000 mbere yo gukurwaho imisoro ya PAYE, imisanzu ya RSSB, ubwishingizi bw’ubuzima, n’izindi nkunga zigenwa n’amategeko.
- Indemwa y’Ingendo: Indemwa y’ingendo ya RWF 35,000 mbumbe mbere yo gukurwaho imisoro ya PAYE, imisanzu ya RSSB, n’izindi nkunga zigenwa n’amategeko.
- Inyongera ya RWF 35,000 buri kwezi nk’agahimbazamusyi ko Kugumana na sosiyete (Retention ) gatangwa buri kwezi nyuma yo kurangiza igihe cy’igerageza, ariko kakazatangwa mu buryo bw’igihe cy’imyaka itatu (cliff).
Hari n’andi mahirwe yo kubona agahimbazamusyi, amakarita y’itumanaho, hamwe n’izindi serivisi zunganira abakozi.
Niba wifuza kujyana n’icyerekezo cyacu kandi ukaba ufite ubushobozi n’ubushake bwo gufatanya na sosiyete yacu mu kugera ku ntego zayo zo kugeza ku baturarwanda amazi asukuye, turagusaba kohereza ubusabe bwawe bwihuse.
Igihe cyo kwakira ubusabe ni gito, gira vuba! Biroroshye! Kanda ahanditse Appy to the Position ubundi wuzuze neza ifomu yo koherza ubusabe, nurangiza ukande kuri "Submit Application".